vendredi 18 mai 2012


 AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI YISUMBUYE

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi n’umushinga VVOB,umushinga uterwa inkunga n’abafurama wateguye amahugurwa ku bayobozi b’ibigo by’amashuri y’isumbuye ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu itimanaho (ICT) riganisha cyane cyane mu micungire myiza y’amashuri.
HARINDIMANA Prudence

Nkuko tubitangarizwa n’umwe mu bahuguriwe i Rwamagana Bwana Ngirinshuti Etienne, umuyobozi w’ikigo cya Nyabigega mu karere ka Kirehe, imicungire myiza y’ikigo cy’ishuri isaba ko hakorwa igenamigambi nziza y’ikigo, ariko ibyo bigasabako ICT yifashishwa kugira ngo imirimo itandukanye itungane.

Minisiteri y’uburezi irasaba ibigo by’amashuri kugerageza kwishingira imbuga za interinete (website) kugira ngo bishobore guhana amakuru mu buryo bworoshye,ibyo byarushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.

Muri ayo mahugurwa abayobozi b’ibigo by’amashuri barifuzako gahunda yo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi ku bufatanye na minisiteri y’uburezi na minisiteri y’ibikorwa remezo wabageraho vuba kandi bakanahabwa za mudasobawa zihagije kugira ngo abanyeshuri bagire amahirwe yo kumenya imikoreshereze yazo.

Aya mahugurwa arakorerwa ahantu  hatatu hatandukanye  ariho: Rwamagana, Huye na Nyamata akaba azakorwa gihe cy’ibyumweru bitatu. Abayobozi bagera kuri maganabiri mirongo irindwi na batanu nibo bazahugurwa cyane cyane abo mu myaka icyenda na cumi n’ibiri kuberaka aribo batari barahuguwe muri urwo rwego.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.