Urukiko rwa gisirikare muri
Tunisiya kuri uyu wa gatatu rwakatiye igihano cy’urupfu uwahoze ari umukuru
w’iki gihugu Zine El Abidine Ben Ali arashinjwa kuba yaragize uruhare mu
myivumbagatanyo yo mu kwa mbere umwaka ushize yabereye i Thala no Kasserine,
imigi ibiri yabereyemo imyivumbataganyo muri Tunisiya.
Amakuru dukesha ibiro ntara
makuru AFP avugako umucamanza w’urukiko rwa gisirikare rwa Kef ruri mu
majyaruguru y’iburengerazuba bwa Tuniziya yakatiye igihano cy’urupfu uwahoze
ari umukuru w’iki gihugu ku rupfu rudasobanutse rw’abantu bishwe. Yasabiye
ibihano bikomeye abantu 22 bari bakomeye ku butegetsi bwa Ben Ali bakaba
bakurikiranyweho urupfu rw’abantu bagera kuri 22 bo muri Thala no Kasserine,
imigi ibiri yasabwaga gutanga ibintu biremereye byanatumye Ben Ali ahungira
muri Arabie saoudite muri Mutarama 2001.
Ni ubwa mbere igihano cy’urupfu
gikatiwe uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tuniziya, aho yakoze ibikorwa mu
butabera kadi agashyirwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare n’ubwa gisivili.
Ben Ali akaba yarakatiwe imyaka
66 muri gereza kubera gukurikiranwaho ibyaha byo kunyereza umutungo, gucuruza
ibiyobyabwenge no kwangiriza ibintu bya rubanda. Twabibutsa ko we n’umugore we
Leïla Trabelsi bashyiriweho manda mpuzamahanga, ariko Arabie saoudite kugeza
ubu ntacyo irigera isubiza Tuniziya.
Mu bakurikiranweho ubwo bwicanyi
harimo uwahoze ari minister w’imbere mu gihugu Ahmed Friaâ, uwahoze ari umukuru
w’iperereza Adel Tiouiri,uwahoze ashinzwe umutwe w’ingabo zidasanzwe Jalel
Boudriga hamwe n’uwari ushinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu Ali Seriati.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire
Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.