mercredi 30 mai 2012

RRA CAMPAIGN


Abasoreshwa bo mu karere ka Musanze na Muhanga  barasabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro ndetse no kuyishyura kuko ubwo buryo bukora neza kandi bwihutisha serivisi.
Ubu bubtumwa babuhawe kuri uyu wa mberer ubwo abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro baganiraga n’abacuruzi b’I Musanze aho babagezagaho zimwe mu mpinduka mu mategeko y’imisoro ndetse n’ingamba RRA ifite zo kurushaho kunoza serivisi iha abayigana.


Mu mpinduka ziri mu itegeko ry’imisoro, abasora bo mu karere ka Musanze baganirijweho hagaragaramo ingingi igamije korohereza abasora baciriritse batarenza igicuruzo cya miliyoni 200 ku mwaka, kujya batanga umusoro ku bihembo by’abakozi babo rimwe mu gihembwe aho kuba buri kwezi. Ngo izi mpinduka zigamije kubafasha gutera imbere.
Hashyizweho kandi uburyo bwo ngukora imenyekanisha musoro hifashishijwe ikoranabuhanga, RRA ikaba isaba abakorera I Musanze n’ahandi hose mu gihugu kwiyandikisha muri ubu buryo bugamije kubarinda imirongo no gusiragira batakaza umwanya. Icyo umucuruzi asabwa ni ukuba afite mudasobwa n’umurongo wa internet ubundi agasaba ijambo ry’ibanga mur RRA.


Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Bumbakare Pierre Céléstin avugako ari gahunda ya leta yabashyiriyeho , nayo ikabasaba ko bazigira izabo.

Abacuruzi benshi bakunze gusaba ko leta yabashyiriraho umusoro uzwi ku buryo buboroheye. Hari itegeko rikiri mu nteko ishinga amategeko rishyira abacuruzi bato n’abaciriritse  mu byiciro by’uko bazajya batanga umusoro ku nyungu hakurikijwe icyiciro cya buri wese .iryo tegeko riramutse ryemejwe,abafite igicuruzo cya miliyoni 2 kugeza kuri 4 bazajya bishyura ibihumbi 60 ku mwaka, abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni4-6 bakwishyura ibihumbi 120 ku mwaka.
Umwe mu bacuruzi ,HABYARIMANA Léonard ,avugako bizatuma n’abatagaragara mu misoro bizaborohera kandi bagatanga imisoro neza.

Abo bacuruzi bibukijweko gutanga imenyekanisha buguzi ari itegeko kandi ko buri gicuruzwa cyose gisohotse mu iduka kigamba guherekezwa n’imenyeza bwisyu. Kugirango bijye biborohera, RRA  ngo ifite imashini ziswe electronic tax register zizabafasha gukora imenyekanishabuguzi no kubara imisoro bagomba kuriha ikigo cy’imisoro n’amahoro. Bakaba bashishikarizwa kuzikoresha.

No mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, abacuruzi bahuguwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro ku mategeko mashya y’imisoro ndetse n’ingamba ziriho zo kubaha serivisi zinoze. Kandi basobanuriwe uburyo bushya buriho bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu gukora imenyekanisha musoro ndetse no kwishyura ikigo cy’imisoro n’amahoro cyabegereje. Ubuyobozi bwa RRA buvugako ubu buryo bwizewe kandi bufite umutekano usesuye.

Vice Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga, Uhagaze François,  avugako  uburyo bw’ikoranabuhanga RRA irimo yegereza abacuruzi  buzafasha abikorera kujya mbere.
Uhagarariye abikorera mu karere ka Muhanga ,bwana Habimana Silas  avugako izi mashini zizafasha abacuruzi kujya bahanahana amakuru n’ubuyobozi bw’imisoro kandi bikaborohoreza gukora ibaruramari ryabo kandi bibahendukiye.

Abanyamuhanga bamenyeshejweko amategeko y’imisoro ubu yemerera abacuruzi batageza ku giciro cya miliyoni 200 ko abafite abakozi bazajya babishyurira buri gihembwe umusoro ariwo TPR aho kuba buri kwezi. Bamenyeshejwe  kandi  ko abacuruzi bakunze kumenyekanisha imisoro ariko ntibajye kwishyura ko inyungu z’ubukererwe zavanywe kuri 0.9 zishyirwa kuri 1.5%.





Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.