vendredi 18 mai 2012


Kuri station ya polisi ya Gisozi hafungiwe abagabo 4 bafashwe bamena mu mugezi imyanda yo mu bwiherero.Abafashwe bavuga ko bari ku kazi bari bahawe na nyir’inzu washaka kwikiza uwo mwanda.

Mu kumena iyo myanda ahadakwiye,ngo abo bagabo bitwikiriye ijoro kuko bafashwe ahagana mu ma saa yine z’ijoro.
Bayikuraga mu nzu bayiroha mu kagezi ka Rwanzukuma nako kisuka muri Nyabugogo.
Abafatiwe muri icyo gikorwa bavuga ko nyiri inzu ariwe wababwiye gusuka iyo myanda hafi aho.
umwe mu bafashwe, Munguyiko  Filbert ,avuga ko batangiye ako kazi saa kumi nimwe baza gufatwa mu ma saa tatu z’ijoro.

Ubwo twahageraga twahasanze amajerekani, ibitiyo n’ipiki bakoresheje bacukura icyo cyobo kijyamo imyanda kizwi nka fosse sceptique.
Mukashyaka Immaculée ushinzwe isuku n’isukura ndetse no kwita ku bidukikije mu mugi wa Kigali avuga ko umuntu wese ufatiwe muri iri kosa ahanishwa igihano cy’amande ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshanu.

umuvugizi wa polisi y’igihugu Supretendanti Theos Badege we asaba abakora ibikorwa nk’ibyo kubicikaho kuko hari itegeko rihana rikanakumira abangiza ibidukikije.

Kugirango bimenyekane ngo ni umwe mu bagenzi wahanyuraga yumva umunuko nibwo agiye kureba asanga barimo kumena iyo myanda nawe ahita ahamagara inzego z’umutekano zirabafata.Nyir’inzu we ntitwashoboye kumubona.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.