vendredi 18 mai 2012


AMAKURU YO YANZE Y’U RWANDA


 ASIYA
Yemeni: Nyuma y’igitero cy’indege z’Amerika cyahitanye umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri d'Al-Qaïda Kuri uyu wa mbere uyumutwe w’iterabwoba ukaba wihimuye ugaba igitero cyahitanye abasirikare bagera kuri 20 ba Leta.

Amakuru dukesha AFP,avuga ko icyo gitero cyabaye muri iki gitondo mu majyepfo y’umugi wa Zinjibar. Mu bo iki gitero cyahitanye harimo abasirikare 4 bo ku rwego rwa officiers bo mu ngabo z’iki gihugu.
Iki gitero cyabereye mu ntara ya Chabwa, kije nyuma y’urupfu rwa Fahd al-Quso,wari ufite ubwenegihugu bwa Yemeni akaba yari amaze igihe ashakishwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika,kubera uruhare yagize mu gitero ku ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi cyahitanye izigera kuri 17 mu mwaka wa 2000 mu kigobe cy’Aden.
We n’abasirikari ba2 bashinzwe kumurinda bakaba barahitanywe n’ibisasu2 byo mu bwoko bwa misile ubwo yari fai y’urugo rwe ahitwa Rafadh.
Izina ry’uyu mugabo rikaba ryagaragaraga ku rutonde rw’abantu bashakiswa cyane na FBI aho yari yaremereye amadorari agera kuri miliyoni 5 ku munt wese watanga amakuru y’aho Quso yaba aherereye.


 UbushinwaNyuma y’uko François Hollande atangajwe ko ariwe watsinze amatora ya perezida wa repubulika mu Bufaransa, igihugu cy’Ubushinwa kiba cyavuzeko cyiteguye gukorana nawe. Ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’Ubushinwa.
 Nkuko tubikesha AFP ,mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Hong Lei,akaba yatangaje ko biteguye gufatanya n’Ubufaransa mu gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi mu buryo burambye.


WASHINGTONPerezida wa leta zunze ubumwe z’amerika,Barack obama,kuri iki cymweru yashimiye François Hollande nyuma yo gutorerwa kuyobora Ubufaransa mu kiganiro abo bagabo bombi bagiranye kuri telefoni. Barack Obama akaba yamugaragarije bimwe mu bibazo bikomeye ibihugu byombi bigomba gukemurira hamwe aha akaba yavuze ikibazo cy’Afuganistani ndetse n’ikibazo cy’umwenda mu muryango w’ibihugu by’iburayi.
Perezida Obama ni umwe mu bayobozi b’ibihugu by’ibihangange ku isi bagaragaje ko ko biteguye gukorana na François Hollande. Yakomeje avuga ko azamwakira i Camp David mu nama y’ibihugu 8 bikize(G8) n’ i Chicago mu nama ya otani muri uku kwezi. Ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa Maison Blanche, Jay Carney
Yakomeje avuga ko perezida Obama yiteguye gukorana na Hollande bibazo bikomeye mu by’ubukungu n’umutekano.

Siriya: Amatora yabagizi inteko ishinga amategeko
Nyuma y’imyaka igera kuri hafi 50, kuri uyu wa mbere
abaturage ba Siriya bazindukiye mu matora yabagize inteko ishinga amategeko ahuriweho n’amashyaka menshi,ariko abatavuga rumwe na leta bbakaba bavuga ko yaranzwe n’ubwicanyi.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru AFP avugako muri iki gihugu kirangwamo imidugararo yo kwamagana perezida Bachar al-Assad guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 3, abakandida 7.195 nibo bahatanira imyanya  250 mu nteko ishinga amategeko igomba  kugeza igihugu ku mpinduka zasezeranijwe na perezida Assad.
Siriya ikaba imaze igihe kigera ku mwaka itagira inteko ishinga amategeko bitewe n’imyivumbagatanyo mu gice kinini cy’igihugu. Perezida Assad akaba yararwanyije iyi myigaragambyo ashyiraho amategeko akomeye ashingiye ku iteka rya perezida wa Repubulika.




Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.