Nkuko
tubikesha AFP iratangaza ko Elie Yishaï yavuzeko abazajya binjira mu buryo
butemewe bazajya bafungirwa mu bigo nyuma boharezwe iwabo kuko baza gukora
akazi k’abanyayisraheli kandi bagomba kurinda umuyahudi. Ibi yabitangarije
radio ya ya gisirikare.
Umuvugizi wa
polisi Micky Rosenfeld yatangaje kuri uyu wa kane ko abantu 17 bakekwaho kuba
bateye amangazini no kwangiza imodoka ahaherereya abo bimukira bafashwe kugeza
muri iki gitondo. Yakomeje avugako nta mwimukira wigwze akomereka muri iki
gikorwa kuko polisi yihutiye gutabara no kugarura umutuzo.
Ku bwa
ministiri Yishaï yavuzeko guverinema ntacyo yabikozeho,ariko kubwe ntashako
batakaza igihugu cyabo. Imibare itangazwa na Leta ni 60.000 by’abantu binjira rwihishwa muri Isiraheli
baturutse muri Soudan,Soudan y’amajyepfo no muri Eritreya bayuze mu misozi ya
Sinayi.
Kugirango
bakumire abo bantu leta yafashe ingamba zo kongera imbaraga zo kubaka urukuta
rwa km 250 ku mupaka wa Misiri kandi kubaka bikazarangirana n’uyu mwaka.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire
Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.