mercredi 16 mai 2012


ISUKU MU MUGI WA KIGALI
Umugi wa Kigali urimo kurushaho  gutunganya ibikorwa remezo, aho akarere ka kicukiro gatangije uyu munsi ku mugaragaro   ibikorwa byo kubaka umuhanda ureshya na  kilometro imwe, uyu muhanda uzahuza  ikigo cy’ubbuziranenge na paroisse ya kicukiro. Abaturage barasabwa  gufata imihanda neza  kuko bibafitiye akamaro.
Umuhanda ureshya na km1 niwo watangijwe kwubakwa n’akarere ka kicukiro, uyu muhanda ukazatwara amafaranga asaga miliyoni Magana ane y’amanyarwanda mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Umuyobozi w’akarere ka kicukiro Ndamage jules, arakangurira abaturage kuzajya bafata imihanda neza kuko  ari ibikorwa bihenze cyane kandi binafitiye akamaro abaturage bose.
Gahunda yo kwubaka imihanda ntabwo iri mu karere ka kicukiro gusa, umujyi wa Kigali umaze igihe waratangije iyo gahunda, igikorwa cyo kwubaka ibirometero  birenga 34 mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’umugi wa Kigali wungirije ushinzwe imari n’ubukundu aratangaza ko hafi 70 kw’ijana by’imihanda  yari yateganyijwe gukorwa bimaze kwubakwa kandi  ahasigaye ntihazarenza  m’ ukwezi  kwa  9. Yongeraho avuga ko impamvu zitinza kubaka imihanda ari uko abaturage batinda kuva mu mazu yaguzwe kuba yegereye imihanda.
Iyo mihanda yo mu mugi wa Kigali  izatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyari cumi n’ebyiri z’amanyarwanda.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.