mercredi 30 mai 2012

RRA CAMPAIGN


Abasoreshwa bo mu karere ka Musanze na Muhanga  barasabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro ndetse no kuyishyura kuko ubwo buryo bukora neza kandi bwihutisha serivisi.
Ubu bubtumwa babuhawe kuri uyu wa mberer ubwo abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro baganiraga n’abacuruzi b’I Musanze aho babagezagaho zimwe mu mpinduka mu mategeko y’imisoro ndetse n’ingamba RRA ifite zo kurushaho kunoza serivisi iha abayigana.


Mu mpinduka ziri mu itegeko ry’imisoro, abasora bo mu karere ka Musanze baganirijweho hagaragaramo ingingi igamije korohereza abasora baciriritse batarenza igicuruzo cya miliyoni 200 ku mwaka, kujya batanga umusoro ku bihembo by’abakozi babo rimwe mu gihembwe aho kuba buri kwezi. Ngo izi mpinduka zigamije kubafasha gutera imbere.
Hashyizweho kandi uburyo bwo ngukora imenyekanisha musoro hifashishijwe ikoranabuhanga, RRA ikaba isaba abakorera I Musanze n’ahandi hose mu gihugu kwiyandikisha muri ubu buryo bugamije kubarinda imirongo no gusiragira batakaza umwanya. Icyo umucuruzi asabwa ni ukuba afite mudasobwa n’umurongo wa internet ubundi agasaba ijambo ry’ibanga mur RRA.


Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Bumbakare Pierre Céléstin avugako ari gahunda ya leta yabashyiriyeho , nayo ikabasaba ko bazigira izabo.

Abacuruzi benshi bakunze gusaba ko leta yabashyiriraho umusoro uzwi ku buryo buboroheye. Hari itegeko rikiri mu nteko ishinga amategeko rishyira abacuruzi bato n’abaciriritse  mu byiciro by’uko bazajya batanga umusoro ku nyungu hakurikijwe icyiciro cya buri wese .iryo tegeko riramutse ryemejwe,abafite igicuruzo cya miliyoni 2 kugeza kuri 4 bazajya bishyura ibihumbi 60 ku mwaka, abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni4-6 bakwishyura ibihumbi 120 ku mwaka.
Umwe mu bacuruzi ,HABYARIMANA Léonard ,avugako bizatuma n’abatagaragara mu misoro bizaborohera kandi bagatanga imisoro neza.

Abo bacuruzi bibukijweko gutanga imenyekanisha buguzi ari itegeko kandi ko buri gicuruzwa cyose gisohotse mu iduka kigamba guherekezwa n’imenyeza bwisyu. Kugirango bijye biborohera, RRA  ngo ifite imashini ziswe electronic tax register zizabafasha gukora imenyekanishabuguzi no kubara imisoro bagomba kuriha ikigo cy’imisoro n’amahoro. Bakaba bashishikarizwa kuzikoresha.

No mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, abacuruzi bahuguwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro ku mategeko mashya y’imisoro ndetse n’ingamba ziriho zo kubaha serivisi zinoze. Kandi basobanuriwe uburyo bushya buriho bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu gukora imenyekanisha musoro ndetse no kwishyura ikigo cy’imisoro n’amahoro cyabegereje. Ubuyobozi bwa RRA buvugako ubu buryo bwizewe kandi bufite umutekano usesuye.

Vice Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga, Uhagaze François,  avugako  uburyo bw’ikoranabuhanga RRA irimo yegereza abacuruzi  buzafasha abikorera kujya mbere.
Uhagarariye abikorera mu karere ka Muhanga ,bwana Habimana Silas  avugako izi mashini zizafasha abacuruzi kujya bahanahana amakuru n’ubuyobozi bw’imisoro kandi bikaborohoreza gukora ibaruramari ryabo kandi bibahendukiye.

Abanyamuhanga bamenyeshejweko amategeko y’imisoro ubu yemerera abacuruzi batageza ku giciro cya miliyoni 200 ko abafite abakozi bazajya babishyurira buri gihembwe umusoro ariwo TPR aho kuba buri kwezi. Bamenyeshejwe  kandi  ko abacuruzi bakunze kumenyekanisha imisoro ariko ntibajye kwishyura ko inyungu z’ubukererwe zavanywe kuri 0.9 zishyirwa kuri 1.5%.





jeudi 24 mai 2012

Tuniziya





Urukiko rwa gisirikare muri Tunisiya kuri uyu wa gatatu rwakatiye igihano cy’urupfu uwahoze ari umukuru w’iki gihugu Zine El Abidine Ben Ali arashinjwa kuba yaragize uruhare mu myivumbagatanyo yo mu kwa mbere umwaka ushize yabereye i Thala no Kasserine, imigi ibiri yabereyemo imyivumbataganyo muri Tunisiya.
Amakuru dukesha ibiro ntara makuru AFP avugako umucamanza w’urukiko rwa gisirikare rwa Kef ruri mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Tuniziya yakatiye igihano cy’urupfu uwahoze ari umukuru w’iki gihugu ku rupfu rudasobanutse rw’abantu bishwe. Yasabiye ibihano bikomeye abantu 22 bari bakomeye ku butegetsi bwa Ben Ali bakaba bakurikiranyweho urupfu rw’abantu bagera kuri 22 bo muri Thala no Kasserine, imigi ibiri yasabwaga gutanga ibintu biremereye byanatumye Ben Ali ahungira muri Arabie saoudite muri Mutarama 2001.
Ni ubwa mbere igihano cy’urupfu gikatiwe uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tuniziya, aho yakoze ibikorwa mu butabera kadi agashyirwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare n’ubwa gisivili.

Ben Ali akaba yarakatiwe imyaka 66 muri gereza kubera gukurikiranwaho ibyaha byo kunyereza umutungo, gucuruza ibiyobyabwenge no kwangiriza ibintu bya rubanda. Twabibutsa ko we n’umugore we Leïla Trabelsi bashyiriweho manda mpuzamahanga, ariko Arabie saoudite kugeza ubu ntacyo irigera isubiza Tuniziya.
Mu bakurikiranweho ubwo bwicanyi harimo uwahoze ari minister w’imbere mu gihugu Ahmed Friaâ, uwahoze ari umukuru w’iperereza Adel Tiouiri,uwahoze ashinzwe umutwe w’ingabo zidasanzwe Jalel Boudriga hamwe n’uwari ushinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu Ali Seriati.


ISRAEL








 Ministre w’imbere wa Israheli Elie Yishaï yatangaje kuri uyu wa kane ko bagiye gufunga abanyafurika binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe . ibi yabitangaje nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu mugi wa Tel-Aviv
Nkuko tubikesha AFP iratangaza ko Elie Yishaï yavuzeko abazajya binjira mu buryo butemewe bazajya bafungirwa mu bigo nyuma boharezwe iwabo kuko baza gukora akazi k’abanyayisraheli kandi bagomba kurinda umuyahudi. Ibi yabitangarije radio ya ya gisirikare.
Umuvugizi wa polisi Micky Rosenfeld yatangaje kuri uyu wa kane ko abantu 17 bakekwaho kuba bateye amangazini no kwangiza imodoka ahaherereya abo bimukira bafashwe kugeza muri iki gitondo. Yakomeje avugako nta mwimukira wigwze akomereka muri iki gikorwa kuko polisi yihutiye gutabara no kugarura umutuzo.
Ku bwa ministiri Yishaï yavuzeko guverinema ntacyo yabikozeho,ariko kubwe ntashako batakaza igihugu cyabo. Imibare itangazwa na Leta ni 60.000  by’abantu binjira rwihishwa muri Isiraheli baturutse muri Soudan,Soudan y’amajyepfo no muri Eritreya bayuze mu misozi ya Sinayi.
Kugirango bakumire abo bantu leta yafashe ingamba zo kongera imbaraga zo kubaka urukuta rwa km 250 ku mupaka wa Misiri kandi kubaka bikazarangirana n’uyu mwaka.


UMUNSI W’INGORO Z’UMURAGE Z’U RWANDA

Le Rwanda a célébré la journée internationale des musées en inaugurant l’art basé sur les photos. Les festivités ont lieu dans le musée de l’art de Rwesero en date du 18 mai et était rehaussées par la présence du ministre de la culture et du sport,  Protais MITALI.






Cette cérémonie d’exposer l’art basé sur les photos était célébrée par les artistes rwandais ainsi que leurs collègues venus des différents coins du monde. Le ministre de la culture et du sport, Protais MITALI, qui etait l’invité d’honneur a exhorté  les artistes rwandais d’augmenter la production artisanale basée sur les photos
Protais MITALI ''Au Rwanda, nous savons que  dans l’art une personne doit d’abord penser comment une chose s’était passée et après il va la mettre en pratique.Mais la photo montre  comment la chose était au moment ou elle a ete prise, c’est pourquoi je supplie les artistes rwandais qui photographient d’augmenter la production artisanale.''
 Le directeur général de l’Institut des Musées Nationaux du Rwanda Alphonse UMULISA a annoncé que l’art basé sur les photos est l’une des activités qui va augmenter la production et l’économie nationale. En plus,cet institut a acquis de nouvelles vaches de race Inyambo,ce qui a permis l’augmentation des recettes du musée national.
Alphonse UMULISA ''Les recettes du musée variaient entre 500 mille et un million,mais après avoir acquis les vaches Inyambo,nos recettes ont atteint 5 millions de francs.''
Le musée d’art de Rwesero renferme surtout les les objets artistiques montrant la vie quotidienne des rwandais à travers différentes époques.

 

vendredi 18 mai 2012

RIHANNA



Robyn Rihanna Fenty, née le 20 février 1988 à Saint-Michael (Barbade), plus connue sous le nom de scène Rihanna , est une auteur-interprète-chanteuse et occasionnellement actrice d'origine barbadienne. Son univers musical évolue entre le R&B et la pop. Elle a sorti cinq albums studio et deux albums de remixes depuis le début de sa carrière en 2005.

Enfance

Rihanna est née à la Barbade, dans la paroisse de Saint Michael, et est fille de Ronald et Monica Fenty. Elle a deux frères cadets, Rorrey et Rajad Fenty. Sa mère est native de la République du Guyana. Son père, lui, est d'origine barbadienne et irlandaise. Ses parents divorcent l'année de ses 14 ans.
Vie privée

Rihanna a été en couple avec Chris Brown durant l'année 2008. Le 8 février 2009, alors que le couple doit se rendre à la cérémonie des Grammy Award, une dispute entre les deux jeunes gens éclate et dégénère. Dans l'altercation, Chris Brown frappe Rihanna, lui causant de sérieuses blessures au visage. L'affaire fait grand bruit dans la presse internationale et de nombreuses personnalités apportent leur soutien à Rihanna, à commencer par son producteur et ami Jay-Z ou encore l'ex-Spice Girls, Mel B et Jessica Alba, entre autres. Chris Brown est poursuivi par la justice pour coups et blessures : il est condamné à 180 jours de travaux d'intérêt général, ses avocats lui évitant la peine de prison de cinq ans qu'il encourait. Le chanteur présente par la suite ses excuses à Rihanna qui affirme ne pas éprouver de haine envers lui. Néanmoins, cette expérience laisse des séquelles : la chanteuse met plusieurs mois avant de se remettre de ce choc émotionnel et de revenir à ses activités professionnelles.
En avril 2010, invitée sur la station de radio américaine KIIS-FM, Rihanna officialise sa relation avec Matt Kemp, joueur de baseball de l’équipe de Los Angeles. Une relation qui s'acheve fin 2010.
Records

Rihanna est l'artiste détenant le plus grand nombre de singles s'étant classés en première position du Billboard Hot 100 depuis 2000, elle en compte 10 (chronologiquement, SOS (Rescue Me), Umbrella, Take a Bow, Disturbia, Live Your Life avec T.I., Rude Boy, Love the Way You Lie avec Eminem, What's My Name? en featuring avec Drake ainsi que Only Girl (In the World) et le remix de S&M en duo avec Britney Spears).
Avec dix numéro un à son actif en quatre ans, Rihanna est l'artiste ayant mis le moins de temps à décrocher dix fois le pôle position du Billboard Hot 100, détrônant ainsi Mariah Carey. Rihanna est également la plus jeune artiste à détenir dix numéro un et devient la neuvième artiste de l'histoire à avoir à son actif au moins dix numéro un et seulement la cinquième artiste féminine après Mariah Carey, Madonna et Janet Jackson.
Toujours en matière de singles, elle est l'artiste féminine ayant obtenu le plus de Top 10 dans le classement mondial des ventes de singles sur la décennie 2000, avec 17 Top 10, dont 5 en 2010. Umbrella détient également le record de longévité en 1re place dans les charts au Royaume-Uni.
De plus, Rihanna est la seule artiste totalisant sept classements en 1re place au Billboard Pop Songs aux États-Unis. Ainsi, avec Only Girl (In the World), c'est la septième fois qu'une de ses chansons est la plus diffusée sur les radios pop. Elle devance ainsi Mariah Carey, Beyoncé et Lady GaGa, qui elles en comptent six.



                   LA COMMUSSION DE LA FONCTION PUBLIQUE

Comment améliorer les services dus au public , c’était la préoccupation majeur des agents de la commission de la fonction publique ce 1er Mai journée mondiale du travail. Ils se sont résolus de tout mettre en œuvre pour s’acquitter de cet objectif .

PRUDENCE HARINDIMANA  

A l’instar  d’autres institutions, la Commission de la Fonction Publique du Travail a également célébré la journée mondiale  du travail par un échange d’idées et débats sur les voies et moyens d’ améliorer le service dans cette institution.

Dans son exposé,la Directrice de l’administration et finance de cette Commission s’est en peu attardée sur la genèse de cette journée  mondiale du travail qui a commencée au 19eme siècle avec l’essor du  du service, industrie et travail alors que les travailleurs en étaient pénalisés .Révoltés ,les travailleurs ont mené un mouvement syndical en faveur de leurs droits et cela a porté fruit .

Au cours de cette session ,  les agents  de la commission se sont regroupés en différentes équipes de travail  dans lesquelles ils ont échangés les idées  sur les  forces et faiblesses de leur institution.
Ils souhaitent  une augmentation de l’effectif des travailleurs et  du matériels ainsi que des  formations accrues afin que  leurs taches soient bien exécutées au service de leurs clients.
Le secrétaire exécutif de la commission de la fonction publique

 Après cet échange, les agents de la Commission ont partagé un verre de convivialité en guise de la célébration de la journée mondiale du Travail.



 AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI YISUMBUYE

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi n’umushinga VVOB,umushinga uterwa inkunga n’abafurama wateguye amahugurwa ku bayobozi b’ibigo by’amashuri y’isumbuye ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu itimanaho (ICT) riganisha cyane cyane mu micungire myiza y’amashuri.
HARINDIMANA Prudence

Nkuko tubitangarizwa n’umwe mu bahuguriwe i Rwamagana Bwana Ngirinshuti Etienne, umuyobozi w’ikigo cya Nyabigega mu karere ka Kirehe, imicungire myiza y’ikigo cy’ishuri isaba ko hakorwa igenamigambi nziza y’ikigo, ariko ibyo bigasabako ICT yifashishwa kugira ngo imirimo itandukanye itungane.

Minisiteri y’uburezi irasaba ibigo by’amashuri kugerageza kwishingira imbuga za interinete (website) kugira ngo bishobore guhana amakuru mu buryo bworoshye,ibyo byarushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.

Muri ayo mahugurwa abayobozi b’ibigo by’amashuri barifuzako gahunda yo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi ku bufatanye na minisiteri y’uburezi na minisiteri y’ibikorwa remezo wabageraho vuba kandi bakanahabwa za mudasobawa zihagije kugira ngo abanyeshuri bagire amahirwe yo kumenya imikoreshereze yazo.

Aya mahugurwa arakorerwa ahantu  hatatu hatandukanye  ariho: Rwamagana, Huye na Nyamata akaba azakorwa gihe cy’ibyumweru bitatu. Abayobozi bagera kuri maganabiri mirongo irindwi na batanu nibo bazahugurwa cyane cyane abo mu myaka icyenda na cumi n’ibiri kuberaka aribo batari barahuguwe muri urwo rwego.


AMAKURU YO YANZE Y’U RWANDA


 ASIYA
Yemeni: Nyuma y’igitero cy’indege z’Amerika cyahitanye umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri d'Al-Qaïda Kuri uyu wa mbere uyumutwe w’iterabwoba ukaba wihimuye ugaba igitero cyahitanye abasirikare bagera kuri 20 ba Leta.

Amakuru dukesha AFP,avuga ko icyo gitero cyabaye muri iki gitondo mu majyepfo y’umugi wa Zinjibar. Mu bo iki gitero cyahitanye harimo abasirikare 4 bo ku rwego rwa officiers bo mu ngabo z’iki gihugu.
Iki gitero cyabereye mu ntara ya Chabwa, kije nyuma y’urupfu rwa Fahd al-Quso,wari ufite ubwenegihugu bwa Yemeni akaba yari amaze igihe ashakishwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika,kubera uruhare yagize mu gitero ku ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi cyahitanye izigera kuri 17 mu mwaka wa 2000 mu kigobe cy’Aden.
We n’abasirikari ba2 bashinzwe kumurinda bakaba barahitanywe n’ibisasu2 byo mu bwoko bwa misile ubwo yari fai y’urugo rwe ahitwa Rafadh.
Izina ry’uyu mugabo rikaba ryagaragaraga ku rutonde rw’abantu bashakiswa cyane na FBI aho yari yaremereye amadorari agera kuri miliyoni 5 ku munt wese watanga amakuru y’aho Quso yaba aherereye.


 UbushinwaNyuma y’uko François Hollande atangajwe ko ariwe watsinze amatora ya perezida wa repubulika mu Bufaransa, igihugu cy’Ubushinwa kiba cyavuzeko cyiteguye gukorana nawe. Ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’Ubushinwa.
 Nkuko tubikesha AFP ,mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Hong Lei,akaba yatangaje ko biteguye gufatanya n’Ubufaransa mu gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi mu buryo burambye.


WASHINGTONPerezida wa leta zunze ubumwe z’amerika,Barack obama,kuri iki cymweru yashimiye François Hollande nyuma yo gutorerwa kuyobora Ubufaransa mu kiganiro abo bagabo bombi bagiranye kuri telefoni. Barack Obama akaba yamugaragarije bimwe mu bibazo bikomeye ibihugu byombi bigomba gukemurira hamwe aha akaba yavuze ikibazo cy’Afuganistani ndetse n’ikibazo cy’umwenda mu muryango w’ibihugu by’iburayi.
Perezida Obama ni umwe mu bayobozi b’ibihugu by’ibihangange ku isi bagaragaje ko ko biteguye gukorana na François Hollande. Yakomeje avuga ko azamwakira i Camp David mu nama y’ibihugu 8 bikize(G8) n’ i Chicago mu nama ya otani muri uku kwezi. Ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa Maison Blanche, Jay Carney
Yakomeje avuga ko perezida Obama yiteguye gukorana na Hollande bibazo bikomeye mu by’ubukungu n’umutekano.

Siriya: Amatora yabagizi inteko ishinga amategeko
Nyuma y’imyaka igera kuri hafi 50, kuri uyu wa mbere
abaturage ba Siriya bazindukiye mu matora yabagize inteko ishinga amategeko ahuriweho n’amashyaka menshi,ariko abatavuga rumwe na leta bbakaba bavuga ko yaranzwe n’ubwicanyi.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru AFP avugako muri iki gihugu kirangwamo imidugararo yo kwamagana perezida Bachar al-Assad guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 3, abakandida 7.195 nibo bahatanira imyanya  250 mu nteko ishinga amategeko igomba  kugeza igihugu ku mpinduka zasezeranijwe na perezida Assad.
Siriya ikaba imaze igihe kigera ku mwaka itagira inteko ishinga amategeko bitewe n’imyivumbagatanyo mu gice kinini cy’igihugu. Perezida Assad akaba yararwanyije iyi myigaragambyo ashyiraho amategeko akomeye ashingiye ku iteka rya perezida wa Repubulika.





Kuri station ya polisi ya Gisozi hafungiwe abagabo 4 bafashwe bamena mu mugezi imyanda yo mu bwiherero.Abafashwe bavuga ko bari ku kazi bari bahawe na nyir’inzu washaka kwikiza uwo mwanda.

Mu kumena iyo myanda ahadakwiye,ngo abo bagabo bitwikiriye ijoro kuko bafashwe ahagana mu ma saa yine z’ijoro.
Bayikuraga mu nzu bayiroha mu kagezi ka Rwanzukuma nako kisuka muri Nyabugogo.
Abafatiwe muri icyo gikorwa bavuga ko nyiri inzu ariwe wababwiye gusuka iyo myanda hafi aho.
umwe mu bafashwe, Munguyiko  Filbert ,avuga ko batangiye ako kazi saa kumi nimwe baza gufatwa mu ma saa tatu z’ijoro.

Ubwo twahageraga twahasanze amajerekani, ibitiyo n’ipiki bakoresheje bacukura icyo cyobo kijyamo imyanda kizwi nka fosse sceptique.
Mukashyaka Immaculée ushinzwe isuku n’isukura ndetse no kwita ku bidukikije mu mugi wa Kigali avuga ko umuntu wese ufatiwe muri iri kosa ahanishwa igihano cy’amande ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshanu.

umuvugizi wa polisi y’igihugu Supretendanti Theos Badege we asaba abakora ibikorwa nk’ibyo kubicikaho kuko hari itegeko rihana rikanakumira abangiza ibidukikije.

Kugirango bimenyekane ngo ni umwe mu bagenzi wahanyuraga yumva umunuko nibwo agiye kureba asanga barimo kumena iyo myanda nawe ahita ahamagara inzego z’umutekano zirabafata.Nyir’inzu we ntitwashoboye kumubona.


jeudi 17 mai 2012

PATRICK MAFISANGO bazamusezera muri Tanzania ejo LEADERS CLUB








Amakuru  aturuka muri Tanzania nuko abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse na bandi bose bazabasha kugera ahantu hitwa Leaders club kinondoni - mu mujyi wa Dar es Salaam. Nibwo bazasezera ku mubiri wa nyakwigenderaMutesa Patrick Mafisango ejo mu gitondo kuwa gatanu tariki ya 18/05/2012.

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wo muri Simba SC, Nico Nyagawa - Ati nyuma yo gusezera ku mubiri wa Patrick Mafisango bazerekeza ku kibuga cy’indege, hanyuma yerekezwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihugu yavukiyemo.

Nyagawa yasabye yuko abantu bazitabira gusezera ku mukinnyi badateze kuzibangirwa kuko yafashije ikipe ya Simba SC kugera kuri byinshi, aho yabshije gustindira Simba SC ibitego 11 muri iyi Sezo .

Umukino we wa nyuma yakiniye ikipe ya Simba SC ni tariki ya 13/05/2012 bakina n’ikipe ya Al Ahly Shandy yo muri Sudan mu mukino wa Orange Caf Confederation Cup, Simba SC isezererwa kuri penaliti 9-8, nyuma yaho amakipe yombi yanganyaga ibitego 3-3. .

mercredi 16 mai 2012


ISUKU MU MUGI WA KIGALI
Umugi wa Kigali urimo kurushaho  gutunganya ibikorwa remezo, aho akarere ka kicukiro gatangije uyu munsi ku mugaragaro   ibikorwa byo kubaka umuhanda ureshya na  kilometro imwe, uyu muhanda uzahuza  ikigo cy’ubbuziranenge na paroisse ya kicukiro. Abaturage barasabwa  gufata imihanda neza  kuko bibafitiye akamaro.
Umuhanda ureshya na km1 niwo watangijwe kwubakwa n’akarere ka kicukiro, uyu muhanda ukazatwara amafaranga asaga miliyoni Magana ane y’amanyarwanda mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Umuyobozi w’akarere ka kicukiro Ndamage jules, arakangurira abaturage kuzajya bafata imihanda neza kuko  ari ibikorwa bihenze cyane kandi binafitiye akamaro abaturage bose.
Gahunda yo kwubaka imihanda ntabwo iri mu karere ka kicukiro gusa, umujyi wa Kigali umaze igihe waratangije iyo gahunda, igikorwa cyo kwubaka ibirometero  birenga 34 mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’umugi wa Kigali wungirije ushinzwe imari n’ubukundu aratangaza ko hafi 70 kw’ijana by’imihanda  yari yateganyijwe gukorwa bimaze kwubakwa kandi  ahasigaye ntihazarenza  m’ ukwezi  kwa  9. Yongeraho avuga ko impamvu zitinza kubaka imihanda ari uko abaturage batinda kuva mu mazu yaguzwe kuba yegereye imihanda.
Iyo mihanda yo mu mugi wa Kigali  izatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyari cumi n’ebyiri z’amanyarwanda.


http://www2.pictures.zimbio.com/gi/Shinji+Kagawa+Sevilla+v+Borussia+Dortmund+tdfk3tb3Vypl.jpg
KAGAWA ARI HAFI KWEREKEZA MURI M.U
Kagawa w’imyaka 23 yaba ari hafi kwerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe ya Manchester United
Shinji Kagawa,ugiye kugurwa amafaranga agera kuri miliyoni 18 z’amayero,biravugwako  mu minsi mike araba yerekeje muri Manchester United. Rutahiozamu w’umuyapani akaba yaranatwye shampiyona ebyiri  zo mu gihugu cy’Ubudage ari mu ikipe ya Borussia Dortmund, kuri uyu wa mbere nibwo yagiranye ibiganiro n’umutoza wa Manchester United Sir Alex Ferguson. Kagawa yatangaje ko byari byiza guhura nawe, kuko bavuganye ibintu bishimishije cyane, ibi yabitangaje kuri uyu wa gatautu.
Nyuma yaje kongereho ko nta mwanzura yari yafata. Aho yagize ati’’ ndimo ndagirana umushyikirano n’amakikpe menshi ariko sindamenya ikpe inshimishije. Ariko nzajya mu ikipe ikomeye. Bizaba byiza gukina mu gihug cy’Ubwongereza
Twabibutsako borussia igiye kunguka amafaranga menshi kuko Kagawa yaguzwe  amafaranga agera 350.000 by’amayero avuye mu ikipe ya  Cerezo Osaka.