samedi 28 août 2010

Yajugunye injangwe muri poubelle none barashaka kumwica

Amakuru dukesha Igihe.com yo kuri 26/08/2010 niyo dukesha iyi nkuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2010, umwongerezakazi witwa Mary Bale, ufite imyaka 45, utuye mu mujyi wa Coventry mu Bwongereza, yasohotse iwe yigendera, ageze ku muhanda, hafi ya poubelle (icyo bashyiramo imyanda) abona injangwe ije imwegera, nuko arayifata ayijugunyamo, maze arikomereza.

Uwo mugore ntiyari azi ko ariho afotorwa na camera zo ku muhanda, ndetse na camera yo ku rugo rwa nyir’iyo njangwe.

Guhera uwo munsi, Mary Bale yabaye umwanzi w’Abongereza hafi ya bose. Kuri internet benshi bati : « Akwiye gupfa ». Abandi bati nafungwe burundu.

Bamubajije impamvu yataye iyo njangwe muri poubelle, umugore yagize ati : « Ntacyo bitwaye ni inyamaswa, kandi nari nzi ko iri bwivane muri iyo poubelle".

Yongeyeho ati : "ntangajwe n’ukuntu abantu bose banyanze nk’aho ari umuntu nishe. Nkurikije uburyo mukunda inyamaswa zabo, ubanza koko aho kujugunya injangwe yanyu, mwahitamo ko hapfa umuntu.»

Iyo njangwe Lola rero, yaje kunanirwa kwikura muri poubelle, maze imaramo amasaha 15 (cumi n’atanu), kugeza ubwo ba nyirayo barebye ibyo camera zabo zafashe, babona icyo gikorwa. Bakimara kureba iyo videwo y’ibyabaye, Bwana Daryl, na Madamu Stephany Mann, bahise bayishyira kuri internet, none yaciye ibintu.

Polisi y’u Bwongereza, yo yavuze ko uwo mugore ababariwe, ngo kuko nta cyaha gikomeye yakoze. Nyamara ishyirahamwe ry’abarengera inyamaswa mu Bwongereza, ryo ryatangiye gukora ubushakashatsi budasanzwe kuri uwo mugore, ngo rirebe niba nta bugome budasanzwe yari afitiye Lola, cyangwa inyamaswa muri rusange.


Nguwo nyamugore aterura injangwe mbere yo kuyita muri poubelle iri hafi ye

http://news.igihe.org/images/news/images/fullsize/BVxp3vV.jpg

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.