samedi 28 août 2010

Umuhanzi Mugabo Jackie ngo yiteguye gushimisha abamureba kuri uyu wa gatandatu muri Serena Hotel

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Mugabo Jackie ari mu Rwanda mu rwego rwo gushaka inkunga yo gufasha Projet Bye Bye Nyakatsi. Mu kiganiro Jackie yagiranye na Igihe.com,yatangajeko yiteguye gutaramira abanyarwanda bakanezerwa,ndetse akaba anizeye ko igikorwa barimo gushakira inkunga kizagenda neza nk’uko abyifuza.

Jackie Mugabo ni Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi, yavukiye mu gihugu cya Uganda, afite ababyeyi be bose b’Abanyarwanda. Afite imyaka 36, akaba yubatse afite umagabo ndetse n’abana babiri. Aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, akaririmba mu ijwi ry’umwimerere. Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzikazi aza gukorera ibitaramo mu Rwanda, ariko akaba yaragiye akorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye nka Denmark, Canada, Uganda ndetse n’u Bubiligi.

image

Umuhanzi Mugabo Jackie

Mu gitaramo ateganya gukora kuri Hotel Serena kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/08/2010,guhera saa kumi n’imwe azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyerewe mu Rwanda barimo Tonzi, Aime Uwimana, Aline Gahongayire, Patrick Nyamitari, Liliane Kabahganza, Barnabas ndetse n’abandi benshi batandukanye.

image

Mbabazi ( manager wa Mugabo Jackie), umuhanzi Barnabas na Mugabo Jackie

Twababwira ko mu rwego rwo gufasha abaturage batuye Akarere ka Bugesera kwikura muri Nyakatsi, Diaspora ifatanije na Minisiteri y’Ububanyi n'amahanga bategura ibikorwa byo gukusanya inkunga y’icyo gikorwa, akaba ari muri urwo rwego batumiye umuhanzi Jackie Mugabo.






Iyi nkuru tuyikesha igihe.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Remarque : Seul un membre de ce blog est autorisé à enregistrer un commentaire.